Quantcast
Channel: Gatete Views
Viewing all articles
Browse latest Browse all 84

Urwanda ni Urwaguka

$
0
0
Umwami w’Ubugande Ntale, abongereza bigeze kumuzanira amahema. Bati izi n’inzu. Bati ugirutya, ukongera ukagirutya bikaba inzu.

Umwami Ntare aratangara cyane.
Ubwo ati, ndoherereza mujyenzi wanjye Rwabugiri ngo nawe arebe.

Bukeye abagande baraza no mu Rwanda basanga Umwami Rwabugiri,

Bati rero dore nyagasani, hari ibintu byiza abazungu batuzaniye, turabyishimira, dusanga tutabigumana tugomba kubigusangiza. Bati dore batuzaniye inzu zubakwa mugihe gito cyane, ndetse zikanasenywa, zikaba zakongera zikubakwa na none mugihe gito.

Bat’ariko nyaagsani, abo bazungu badusabyeko tubaha abana bacu bakabatwara. Kuko batuzaniye ibintu byiza nk’ibi.

Rwabugii areba ayo mahema, ntiyayafata.

Arangije abwira izontumwa z’abagande ati: Mutware ibintu byanyu. Ati ahubwo, mujyende mubwire umwami wanyu Ntare muti: Umwami w’Urwanda yavuze ngo: ‘Niba wowe utanga abana bawe, ahubwo banyoherereze, najye mbarere, kuko nanjye ndabakeneye. Naho abanjye ntaho bajya.’

Nyamara ibyo bijya kuba, sibwo bwari ubwambere byari bibaye. Mu mateka y’Urwanda ntamunyarwanda wigeze atwarwa mu bucakara. Kuko ntakiguzi cyashoraga kuguranwa umwana w’urwanda. Ntacyo washoboraga guha Umwami w’urwanda ngo acyemere, kugirango nawe aguhe umwana we.

Kandi na none, ntamuntu wahezwaga mu Rwanda iyo yashakaga kwitwa uwaho. Iyo Urwanda rwateraga amahanga, rukigarurira ibihugu, ntabwo rwicaga abo ruhasanze. Ahubwo rwarab’akiraga, nabo bakajya mubandi bakitwa abanyarwanda, bagasangizwa umuco n’imijyenzo y’abatuye urwanda, ndetse n’ibyiza bazanye bikarushaho kwubaka Urwanda.

Ibyo rero bikaba bingejeje kuri politiki y’urwanda rw’ubu.

Ni gute abandi baba bashaka kumenesha abanyamahanga, twebwe tukaba twarakuyeho izandiko z’inzira ku bany’Afurika bose. Nigute, muri Isiraheri baba bashaka kwirukana abanya Eritrea n’abanya Sudani, twebwe tukavuga tuti nimubatwoherereze.

Ko ejobundi habayeho politike zivuga ngo Urwanda ruruzuye ntaho rufite rwashira abana barwo bari mu mahanga, none ubu gahunda ya leta ikaba arukutemera ko hagira impunzi ziguma ishyanga. Ahubwo tukaba tuvuga tuti abantu bose bakiri hanze nibaze turabakeneye. Tukaba tuvuga tuti umunyarwanda wose uko yakabaye, aho ava akagera, n’ubukungu bw’urwanda?

Ibyo byose bishingiye kw’ijambo ‘Urwanda’. Bisobanuye kw’aguka: Agahugu gato nk’aka, kakaba kadashaka gufunga imipaka ngo abantu ntibaze ahubwo kakavuga kati mwese muze. Ibihugu binini nka Tanzaniya, nk’Afrika y’Epfo bikamenesha ndetse bikanirukana abanyamahanga.

Ko tuzi ko Kigali ihera inyamirambo ikagera Kimironko, Indera cyangwa Ikabuga, Ubwo bugari burihe? Kuki bayise Kigali? Iyo ukibonye, ubona ari Kigali koko?

Ibyo bisobanura ko n’ubwo Urwanda ari ruto, na ka Kigali kakaba gato, ni ruto mu buso bwarwo, ariko ibyo bikaba bitabuza abanyarwanda k’wibona mu buryo bw’imitekerereze mu ‘rwaguka’, byaba mukarere, muri Afrika ndetse no Kw’isi yose. Ninayo mpamvu abanyarwanda aho bageze hose, bagerageza gusangiza abo bahasanze umuco wabo.

Rero iyo mubonye Urwanda rwinjira mu Muryango w’Ibihugu by’Uburasirazuba, ndetse Rugashaka no kuwagura, kuwukomeza no kuwuteza imbere, ntabwo biba bitugwiririrye. Ahubwo biba bituruka ku myumvire, umuco n’imyemerere y’abanyarwanda. Uwo Muco ukaba ushingiye kugusangiza isi ibyiza by’urwanda, no kutibona nk’aho imbibi zazanywe n’abakoloni haraho zituzitiye mu rwego r’ibitekerezo, imyumvire, ndetse n’imibereho.

Kuba turi Abanyarwanda, dufite inshingano zo gusangiza abatuy’Isi ibyiza by’urwanda. Ntidukwiye guheza abandi, cyangwa kwiheza. Ahubwo dushinzwe kuzamura ikiremwamuntu, kubana neza n’Ibindi biremwa, no kubungabunga ibidukikije. Nibyo turibyo, kandi niyo mpamvu turi kuri iyi si.

Ngaho rero, nibwo bwambere n’anditse inkuru mu Kinyarwanda. Niba kidafututse munyihanganire. Nidmokubyiga, nzabigeraho mu minsi irimbere.
Numvaga nifuza kubibutsa icyo muri cyo; Abanyarwanda. Abantu bafite inshingano yo kwaguka, no kwagura isi. Gusangiza abandi ibyo mwagezeho, no kwimakaza umuco w’ubumwe, w’agaciro, n’uwubupfura.


Murakoze.

Viewing all articles
Browse latest Browse all 84

Trending Articles